Kigali

Senateri Evode yagaragaje indirimbo 'Azabatsinda Kagame' nk'igihangano kibumbatiye gahunda ya Guverinoma ya NST1

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/07/2024 23:46
0


Senateri Evode Uwizeyimana yumvikanishije ko yanyuzwe n'indirimbo 'Azabatsinda Kagame' y'umuhanzi Béata Musengamana, kuko ivuga mu buryo burambuye gahunda ya Guverinoma ya NST1 irimo kwihutisha iterambere ku baturage bose.



Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda cyagarutse ku 'mahitamo, kwigenera ejo hazaza'. Ni ikiganiro yahuriyemo n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kuvugurura amategeko, Hon. Mukantaganzwa Domitille ndetse n’umunyamakuru Rugaju Reagan wari umutumirwa w'umusesenguzi.

Cyari cyatumiwemo kandi urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye, kiyoborwa na Cleophas Barora usanzwe ari Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA).

Ni ikiganiro muri rusange kibanze ku ishusho ya Demokarasi Abanyarwanda bahitiyemo, uko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu byagenze, uruhare rw'abakoresha imbuga nkoranyambaga mu kugena ahazaza h'u Rwanda n'ibindi.

Muri iki kiganiro, Senateri Evode yagaragaje ko mu ndirimbo 35 zakoreshejwe mu rugendo rwo kwamamaza umukandida w'umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, indirimbo 'Azabatsinda Kagame' yahize izindi kuri we ashingiye ku butumwa umuhumbyi wayo yakubiyemo.

Ati "Ngira ngo murabona iyo ndirimbo yaramamaye cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza [...] Njyewe narebye indirimbo zose zakoreshejwe mu kwamamaza, ndeba iriya ndirimbo y'uriya mubyeyi wa hano Kamonyi nyireba bigendanye n'ibyo yavuzemo."

"Naje gusanga irimo NST1 yose, ya Porogaramu ya Guverinoma y'imyaka irindwi (Kuva mu 2017 kugeza mu 2024) yari Porogaramu ya Guverinoma ari nayo yiswe NST1."

Muri iyi ndirimbo, Béata Musengamana agaruka kuri gahunda zinyuranye za Guverinoma zirimo Ikoranabuhanga, ubwisungane mu kwivuza, uburezi bw’ibanze, guha umugore ijambo, kumushyira mu buyobozi n’ibindi. Evode ati "Bareke kubunza amagambo byari babaniye- ubirebe byose birimo.”

Evode avuga ko yafashijwe n’ubutumwa bugize iyi ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ biri mu mpamvu ayishyira ku mwanya wa mbere mu ndirimbo zakoreshejwe mu kwamamaza Paul Kagame.

Ati “Yaramfashije cyane! Kuko ni nayo ya mbere mba ndimo kureba nkasanga ibintu avuga bihwanye n’ibyo twumva.”

Gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7 (2017-2024) yo kwihutisha iterambere igizwe no: Kubaka ubushobozi, guhashya no gukumira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’indwara z’ibyorezo zitandura, kwita ku byiciro by’abafite ubumuga no kutabaheza mu iterambere, kwita ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere;

Ububanyi n’amahanga no kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, Guteza imbere umuryango n’ihame ry’uburinganire, Gukumira no guhangana n’ibiza.

Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere (NST1) ari nayo Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka Irindwi (7YGP) yashyizweho mu gihe nyacyo aho u Rwanda rurimo rwinjira mu cyerekezo gishya 2050.

Itegurwa rya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere ryashingiye kuri gahunda n’ingamba z’iterambere ziteganyijwe ku rwego rw’Isi n’urw’Akarere u Rwanda ruherereyemo hagamijwe guhuza intego n’ibipimo bikubiye muri izo gahunda.

Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere igizwe n’inkingi 3 zingenzi zirimo: Kwihutisha iterambere ry’Ubukungu, kuzamura imibereho myiza no guteza imbere imiyoborere myiza.

Béata Musengamana wahimbye iyi ndirimbo yamugize icyamamare, atuye mu Mudugudu wa Rugamara, mu Kagali ka Kidaho, mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi, mu Majyepfo y'u Rwanda.    

Asanzwe ari umuhanzikazi, ndetse n'umukuru w'itorero ribyina Kinyarwanda ryitwa Indashyikirwa za Nyamiyaga- Ni na we urihanganira indirimbo bijyanye n'insanganyamatsiko bahisemo.

Aherutse kubwira TNT ko yahimbye iyi ndirimbo 'Azabatsinda Kagame' bitewe n'uko Abanyarwanda biteguraga kwinjira mu bihe by'amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite.

Yavuze ko yayihimbye 'kubera ko nashakaga indirimbo izadufasha mu gihe cy'amatora mu gihe cyo kwamamaza'. Musengamana yavuze ko yagiye mu nganzo nyuma yo 'kureba aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze'.

Akomeza ati "Buriya kugira ngo umuntu atsinde, ibikorwa bye byonyine ni byo bibanza kwivugira. Rero ni bwo narebye ibyo Kagame Paul yakoze muri uru Rwanda, aho twavuye n'aho tugeze mbona ni ngombwa y'uko intsinzi n'ubundi izongera ikaba iye mba rero nkuhantuye intsinzi mvuga ko azabatsinda Kagame." Musengamana yavuze ko Paul Kagame yakuye u Rwanda habi 'none rugeze aheza'.


Senateri Evode yavuze ko kuri we, indirimbo ‘Azabatsinda’ ariyo yahize izindi mu kwamamaza Paul Kagame, kuko inumvikanisha gahunda ya Guverinoma ya NST1




Abahanzi batandukanye baririmbye mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, ku wa 13 Nyakanga 2024, basubiyemo iyi ndirimbo bayiririmba imbere y’abarenga ibihumbi 400 bari bakoreye i Gahanga ya Kicukiro 

Musengamana avuga ko yagiye mu nganzo yandika indirimbo ‘Azabatsinda’ nyuma yo 'kureba aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze'



 

KANDA HANO UMVE INDIRIMBO ‘AZABATSINDA’ YA MUSENGAMANA

">

KANDA HANO UREBE KU MUNOTA WA 19 SENATERI EVODE AVUGA KU NDIRIMBO ‘AZABATSINDA’

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND